24/03/2026
DESTINY IS MY INSPIRATION
:
:
EPISODE 3
:
:
ako kanya haba hinjiye abagabo babiri kubitegereza neza ndikanga cyane, ndetse ndatungurwa cyane nyuma yo kubona abo bagabo bombi binjiye ari......
WATCH EPISODE 3
Ari Bakidesi wagenderaga kumbago ebyiri na Tonny Makabe (Tiger) wari wambaye lunette za fumee, muri ako kanya ntakindi cyahise kinza m'ubwonko ni igihe naherukiraga kubonana nabo bombi imbonankubone mumyaka icumi (10) ihise, n'ibyabaye muri iyo myaka icumi ihise byabaye amateka akomeye yabakurikiranye kugeza na n'uyu munsi aho Bakidesi adashobora kugira icyo akora adafite imbago ebyiri, naho Tonny Makabe (Tiger) akaba adashobora gukuramo lunette za fumee byose akaba ari njye wabibateye ubwo nabamishagaho urusasu ngerageza gutabara papa wanjye Alkimu Makabe, mama wanjye Adulice Makabe, mushiki wanjye Jesabelle Makabe na karumuna kanjye kari kavutse uwo munsi, namaze kwibuka amateka akomeye mfitanye nabo bombi ariko nibutse ko uwo papa wanjye Alkimu Makabe yambwiye ko uwo Bakidesi ariwe papa wanjye umbyara numva noneho sinzi uko mbaye, ntekereje uburyo yahemukiye mama wanjye Nolla amwihakana, agatuma mama yorongotana agahura n'ubu*ima bubi antwite kugeza nubwo mvuka amezi icyenda yararenze kubera kubura ubushobozi bwo kumubaga, muby'ukuri nibutse byose uburyo mama yagowemo antwite, na nyuma yo kunyibaruka tugahura n'ibihe bikomeye n'ubu*ima bugoye ariko IMANA ikadusakazaho impuhwe n'urukundo rwayo idutabara itwoherereza malaika murinzi ariwe Alkimu Makabe nakuze nziko ariwe papa wanjye, nibutse byose nganzwa n'intimba y'agahinda, noneho nibutse ko Bakidesi ariwe wangize imfubyi kubabyeyi bandeze akantwara n'abavandimwe numva ndasuherewe kuburyo numvaga namusimbukira nkamuha isomo rikomeye ariko kubera ko natojwe gutuza no kudahubukira gukora ikintu cyibi naratuje, ndeka kubigira ibintu by'ihangana ntegereza kumva ikibagenza cyane ko narimfite amatsiko y'ikibagenza kuko narimbizi neza ko kunsura ntarundi rukundo bari bamfitiye, ndetse nkibabona nahise mpamya ntashidikanya ko aribo batwitse akazu njye na papa wanjye Alkimu Makabe twiberagamo bakamutwikiramo, kuko uburyo bari baje kunsura ntaho banzi ntazindi mpuhwe bari bamfitiye, ako kanya Bakidesi n'isoni nke ahita aterura avuga ati....
*Bakidesi ati -"Neco!!! ushobora kuba utunguwe no kubona ari twebwe tuje kugusura ntaho tu*iranye na gato ndetse ntan'isano na rito dufitanye, ariko mbere na mbere banza umenye ko aritwe twagufungishije tukakuzana hano, kuko hari amakuru adasanzwe twifuza ko uduha kuri wowe n'uriya mugabo ngo ni papa wawe wahiriye muri kariya kazu k'akaruri, muby'ukuri niba wamubonye mbere y'uko asha uburyo yari yabaye intere kubwo gukubitwa nabi cyane biriya nitwe twari twabimukoreye nyuma yo kumusanga ahagaze k'ubutaka bw'Abamakabe, aribwo twamujyanye ahantu turamubabaza cyane ngo atubwire uwo ariwe n'ikimugenza k'ubutaka bw'Abamakabe ariko yanga kuvuga natwe turamubabaza cyane ngo uburibwe butume avuga ariko twatunguwe n'uburyo yarafite umutima ukomeye kuburyo yari yiteguye no gupfira ibanga yibitsemo, aribwo twabonye yahindutse intere tukamuha abantu bajya kumujugunya kure yacu ataradupfiraho tukamabazwa, ariko abapagasi bacu bakimutwara sinzi ukuntu uyu chairman Tonny Makabe yumvise umutima utangiye gutera vuba vuba, yumva amaraso ye ari kwiruka cyane, ibyo bituma ibikoba bimukuka muri we yiyumvamo ko uwo muntu dukoreye ibya mfura mbi ashobora kuba ari umuntu udasanzwe, muri we akomeza kwibaza impamvu yabyo ari nako abunza imitima yibaza kuri uwo muntu ndetse atangira no kwicuza impamvu atuvuye mumaboko ntakintu na kimwe tumumenyeho aribwo yategetse guhamagara abamutwaye ngo bamugarure amwiteho kugeza amenye uwo ariwe ariko abapagasi batubwira ko bamaze kumujugunya kure, noneho Tonny Makabe kubyumva arushaho kudagadwa arasara cyane avuga ko bagomba gusubira aho bamujugunye bagakora uko bashoboye kose bakongera kumwisubiza ntawundi uramugeraho aribwo abapagasi basubiye inyuma ba
berekeza aho bajugunye uwo mugabo, ariko bahageze basanga aho bamusize ntawe ugihari bahita babitumenyesha, Tonny Makabe ababaza aho bari bamusubiza ko bari mugiturage cya "SIKUYO" aribwo twahise dufata imodoka byihuse twerekezayo, dusanga abapagasi bamanjiriwe babuze irengero ry'uwo mugabo, tubategeka gushakisha impande zose kugeza bamubonye natwe tubafasha kumushakira hose ariko buza kutwiriraho tutaramubona aribwo twagize igitekerezo cyo kumubaririza mubaturage bo muri icyo giturage cya Sikuyo tubabaza niba nta mugabo wari wakubiswe babonye ariko bose bakatwima amakuru batubwira ko muri icyo giturage ntawe babonye, dukomeza kuzenguruka hose tumubaririza abahisi n'abagenzi ariko bakatubwira ko uwo mugabo ntawe bigeze babona, ibyo byose bigatuma turushaho kumutinya tubona uburyo ari umuntu udasanzwe ari nako dukomeza kumwibazaho byinshi m'urujijo no gushidikanya kwinshi twibaza aho yahise arengera n'abo bakorana bahise bamucikisha, nyuma tubonye uburyo bigeze mugicuku kinishe tutaramubona dufata icyemezo cyo kugaruka m'ubutaka bw'Abamakabe dufite umugambi wo kwirinda kurushaho dukaza umutekano w'Abamakabe kuko bigararagara ko hari abari kutugendaho ariko tukimara kwinjira mumodoka ngo tugaruke m'ubutaka bw'Abamakabe twatunguwe no kubona imodoka ivuyeyo yiruka k'umuvuduko udasanzwe kandi uhambaye itunyuraho idutumuraho ivumbi ryinshi, ibyo kubibona tubyibazaho cyane dufata icyemezo cyo kuyikurikira ariko kureba dusanga yadusize cyane yatweretse munsi y'amapine ariko ntitwacika intege turayikurikira mukugera imbere tubona ya modoka aho iparitse ariko tukiyigeraho ihita ihagurukira mubicu Chairman Tonny Makabe n'abapagasi bamwe barayikurikira, mugihe njye n'abandi bapagasi bake twahise duparika aho ngaho ngo turebe impamvu iyo modoka yari iparitse aho ngaho, kureba tuba tubonye urumuri rw'itoroshi ruri guturuka mukazu gato kitaruye izindi nzu, duhita tubona ko nyir'imodoka yaramaze kubonana n'ababa muri ako kazu, ako kanya duhita twibaza impamvu iyo modoka nziza igenderera abo bantu ntabyo gutinda tuzamuka dusatira ako kazu ariko tukikageraho twiteguye kwinjira dutungurwa no kubona gafashwe n'inkongi y'umuriro, noneho uburyo kari kubakishijwe ibiti gakikijwe n'uru*itiro rw'ibyatsi kahise kagurumana m'uburyo bwihuse kuburyo natwe ibirimi by'umuriro byadukubise bikatunaga hirya, ubundi tuva aho ngaho vuba vuba ngo hatagira abadusanga aho ngaho bakadushinja ko aritwe dutwitse ako kazu, ako kanya Chairman Tonny Makabe ampamagara ambwira ko imodoka ibacitse bakabura aho izimiriye, nanjye mubwira iby'akazu gahiye, ibyo akibyumva arikanga ansaba ko tutajya kure y'icyo giturage kugeza tugize icyo tumenya aribwo twabaye twitaruye ako kazu tukajya mukabare gakomeye muri icyo giturage mukanya gato Tonny Makabe n'abo yari kumwe nabo barahadusanga, twohereza abapagasi ngo bakomeze batunekere ibikurikiraho bumviriza n'amagambo y'abaturage aribwo m'urukerera batubwiye ko abaturage bahuruye bashungera ako kazu kari kamaze kuba umuyonga bavuga ko umugabo n'umuhungu we bahiriyemo, ndetse hakaba hari umukobwa uri guhamagara cyane izina "Neco" mumarira menshi ababyeyi be bamukomeza bamuhamagara "Salome", abapagasi bamaze kuduha amakuru y'uko byifashe natwe tubasaba kubaguma hafi bakaza kubakuramo amakuru yisumbuyeho, nyuma abapagasi batubwira ko bamenye ko uwabaga muri ako kazu ari wa mugabo twababaje kuko bumvise abaturage bijujuta bibaza abantu bamukubise bakamugira intere none nyuma yo kumukura m'umuferege aho yari yajugunywe, abari bamukubise bakamukurikirana bamusanga no mukazu yabagamo bakamutwikana n'umwana we, ibyo tukibyumva duhita duhamya tudashidikanya ko uwo mugabo yaratuye aho muri icyo giturage, ako kanya tukibaza uburyo uwo mugabo yaratuye muri icyo giturage abapagasi barongera batubwira ko havuyeyo umusore muto w'ingimbi watonzweho n'ikime uje ahamagara papa we ashaka kwinjira muri iryo vu, nyuma batubwira ko kumbi ariwe Neco ndetse abaturage bakaba batunguwe no kumubona ari mu*ima kandi bari bazi ko nawe yahiriye muri ako kazu, ako kanya mpita ntanga igitekerezo ko uwo musore Neco ariwe dushyiraho igipimo cyacu kuko bigaragara ko uwo mugabo twaje dushaka yahiriye mukazu, aribwo twahamagaye umukuru w'igipolice cy'icyo giturage tumutegeka gufata uwo musore bamushinja gutwikira papa we munzu bakamutuzanira hano muri ino gereza ya pasture, aribwo wamaze kuhagezwa tukoherereza abaguhata ibibazo wanga kuvuga ndetse werekana uburyo ufite umutima ukomeye nk'uwa papa wawe ukemera kubabazwa ariko ntuvuge ibanga wibitsemo, ibyo byatumye dutahwa n'amatsiko menshi twibaza iryo banga rizitse wowe na papa wawe mudashaka kuvuga biba ngombwa ko twiyizira ngo uritwibwirire, none turi ahangaha imbere yawe ngo udusubize ibi bibazo byose Chairman Tonny Makabe Agiye kukubaza.
Bakidesi yamaze kumbwira byose uko byagenze, ndatungurwa cyane ndetse njya no m'urujijo rwinshi nibaza abandi bantu badukurikiranaga batari Bakidesi na Tiger kugeza badutwikiye, na none ndongera nibaza uburyo nisanze mw'ishyamba mugihe papa Alkimu Makabe yarimo gushya ntawo kumutabara kugeza ubwo akongoka agahinduka ivu, ibyo byose byakomeje kunshanga nibaza abari inyuma y'iriya nkongi y'umuriro n'impamvu yabyo, ndongera nibaza kuri iyo modoka bikekwa ko ariyo yarimo abadutwikiye, ibyo nkibyibaza Tiger yahise anyubura umutwe antegeka kumutega amatwi nkumva ibibazo agiye kumbaza kandi byose nkaza kubisubiza mbere yuko abura ukwihangana akansukaho ubukana bwa Tiger, ntabyo gutinda atangira kumbaza agira ati....
*Tiger ati -"Umva musore muto!!! humura ibibazo byanjye ntabwo bigoye kandi nkwijeje ko nuza kubisubiza neza utongera kubabazwa ukundi, ndetse turahita tukurekura ukomeze ubu*ima bwawe ubohowe nk'uko bisanzwe. rero ndatinze mumagambo ibibazo byanjye ni ibi bikurikira:
1. Wowe na papa wawe muri bantu ki? "aha uradusobanurira imyirondoro yanyu yose"
2. Ese ni ukubera iki mwagiye gutura mugiturage cya Sikuyo muba m'ubu*ima bubi kandi kukureba mumaso mbona ufite uruhu nk'urw'umwana wakuriye m'ubu*ima bwiza? "aha urampa ubusobanuro bw'uburyo mwagiye gutura muri kiriya giturage n'impamvu yabyo"
3. Ese wowe na papa wawe ni iki kidasanzwe mwapangaga kubamakabe "aha urambwira icyo mwapangaga kubamakabe n'impamvu yabyo"
4. Ese mukorana n'abahe bantu? "aha urambwira abo mukorana n'ibyo mukorana n'abanzi banyu n'icyo mupfa cyatumye bagera n'ubwo babatwikira munzu"
5. Ese mukorera bande? kandi muri kuyihe mission? "aha uratubwira abo mukorana n'ubutumwa baboherejemo kubamakabe"
Rero nyuma y'ibi bibazo nguhaye iminota itanu yo gutekereza neza kumahitamo abiri hagati yo gusubiza no kwicecekera, ariko iminota itandatu nishira utaravuga iyi pistol nguteretse imbere ndahita nyigushyira k'umutwe ngusukemo amasasu ashwanyaguza ubwonko bwawe ugakurikira papa wawe.
Tiger yamaze kumbwira gutyo anshyiramo ubwoba ndamureba, ndongera ndeba umubyeyi wanjye gito ngo ni Bakidesi, mukubitegereza nibuka ibyo bakoze byose bica abavandimwe banjye Jesabelle Makabe na Berton Makabe, ababyeyi banjye Alkimu Makabe na Adulice Makabe, na sogokuru Max-Asher ndetse n'umukunzi wanjye Laissa nitaga Ishya, nibutse uburyo bangije umuryango w'Abamakabe n'ibikorwa byabo, na none nibuka uburyo Bakidesi yangije ubu*ima bwa mama wanjye Nolla amutera inda agamije kwihorera yarangiza akamwihakana, ndongera nibuka inshuro nyinshi Bakidesi yashakaga kunyica papa wanjye Alkimu Makabe akahagoboka, nibutse ubu*ima bubi mama yaciyemo kuva antwite kugeza anyibarutse byose bitewe na Bakidesi, nakomeje kwibuka ibibi bya Bakidesi na Tiger bakoze iminota itanu irinda ishira aribyo ngitekereza, k'umunota wa gatandatu Tiger anshyira imbunda k'umutwe ambaza niba nkomeje guhagarara mukwanga kuvuga, nuko mpita musubizanya ubukana mubwira nti .....
*Njye nti -"byaba byiza uretse kutindiganya kundasa, kuko nimukora ikosa ryo gutuma nkomeza kubaho ndi mu*ima nzabazonga kandi muzongera gushaka uko munyica mubibure, bityo byaba byiza mukoresheje aya mahirwe y'imboneka rimwe mufite muri aka kanya inzira zikigendwa, gusa igisubizo naguha mubyo mwambajijeho byose mw'ijambo rimwe n'uko mbazi neza mwese kurusha uko mwe ubwanyu mwiyizi.
namaze kuvuga gutyo Tiger arikanga ahita amanura pistol vuba vuba ambaza ibyo mbaziho, ariko ndaruca ndarumira nanga kugira icyo musubiza, Bakidesi atangira kumusaba ko yandasa vuba vuba ntarabazonga kuko uburyo mvuze biragaragara mbitse byinshi, ariko Tiger amusubiza ko ahubwo uburyo nsubije aribwo butumye abona ko ikosa rikomeye yakora ari ukunyica, na Bakidesi akomeza amubwira ko ahubwo amagambo mvuze ari ayo kunyicisha bityo ikosa bakora ni ukundeka ndi mu*ima, ibyo bituma batangira guterana amagambo bananirwa guhuriza kukintu kimwe hagati yo kunyica no kundeka ndi mu*ima, aho Bakidesi yashakaga ko bahita banyica nkabava munzira ngo ntazabahagama cyangwa nkabatambamira mubihe biri imbere, mugihe Tiger yashakaga ko bakomeza kujya bambabaza cyane uburibwe bukazatuma mva kw'izima nkabasubiza ibyo bambaza, mugihe njye k'uruhande rwanjye icyanshenguraga umutima nuko Bakidesi watumye nza kw'isi ariwe warushishikariye kuyinkuraho cyane ancira urubanza rwo gupfa, mugihe Bakidesi na Tiger bagikomeza guterana amagambo basiganira kunyica cyangwa kumbabaza, havuyeyo Warden w'iyo gereza avayo ahereza Tiger phone amusaba gusoma ubutumwa buri muri iyo phone, Tiger asoma cyane ngo na Bakidesi ngo yumve agira ati ......
*Ubutumwa buti -"Tiger na Bakidesi!!!! mushobora kuba mukora ibintu mwihishe, mwibwira ko ntawe u*i ibyanyu kandi ntawe ubabona, ariko Ijisho ry'IMANA riba ribareba kuburyo hari bamwe iha amahirwe n'ububasha bwo kubona ibyahishwe, bityo ibikorwa byanyu kuva mumyaka icumi ihise mubeho mu*i ko hari ababizi kandi babibonye kandi biteguye kubashyira hasi isaha n'isaha, ikibazo cyonyine gihari akaba ari igihe, gusa ubu ntabwo aribwo butumwa twashakaga kubaha ahubwo ubutumwa bw'ingenzi dushaka kubaha ni ukwitondera uwo mwana muto Neco mwafungiye ahantu hatazwi, mumwitwararikeho cyane kuko ikosa rito mumukoraho rirahita ribashyira hasi nka buji ihuye n'umuriro igashonga cyangwa umunyu uhuye n'amazi ukayonga.
Tiger yamaze gusoma ubwo butumwa bwuzuyemo iryo terabwoba bombi kimwe na Warden baradagadwa, noneho barushaho kugira amatsiko y'uwo ndiwe ufite abantu banyitaho bankurikirana muri ubwo buryo, ako kanya Bakidesi ahita akurayo pistol avuga ngo bamureke anyice abo bantu baboherereje ubutumwa bubatera ubwoba batarambohoza ariko Tiger ayimwaka amubwira ko ahubwo ubwo butumwa aribwo butuma bandeka ndi mu*ima nkababwira abo dukorana n'imipangu tubafiteho n'ibyo tubaziho kuva kumyaka icumi ihise, bityo niko kanya ko gukurayo ibikoresho bakoresha bankuramo amakuru, kandi ngomba kuvuga uko byagenda kose, ako kanya Warden akurayo ibikoresho basanzwe bakoresha bakuramo umuntu amakuru kungufu cyangwa bamwemeza ibintu kungufu, ako kanya Tiger ambaza niba ntiteguye kuvuga ibyo turi gupanga njye n'abo dukorana ndetse mubwire n'abo aribo.
Muby'ukuri kuri njyewe umuntu narinzi ko dukorana ni papa wanjye Alkimu Makabe gusa kandi nawe yamaze guhinduka ivu, ahubwo nanjye nari nibajije ibibazo ntashobora gusubiza nibaza abandi banzi dufite badutwikiye munzu, na none nkomeza kubura ibisubizo by'uko nageze mw'ishyamba nibaza uwangejejemo yarangiza akansigira ibaruwa na none nibaza ukuntu Salome yaba yamenye ko Bakidesi na Tiger aribo bari inyuma yabyo byose akampa sim card yarangiza akaboherereza ubutumwa bukubiyemo kubatera ubwoba, na none nibaza uburyo azi ibyabo mumyaka icumi ihise kandi nawe yari akiri umwana kumyaka itanu gusa kuko kuri iyo taliki turiho afite imyaka 15, mugihe nkirimo kwibaza ibyo bibazo no mugucanganyikirwa kwinshi, nashigukiye hejuru numva batangiye kunjombagura ibishinge munsi y'ibirenge, kureba mbona Bakidesi niwe uri kubikora bigaragara ko yazobereye kubabaza abantu, Bakidesi yakomeje kunjombagura ibishinge m'uburibwe bwinshi Tiger akamufana amubwira ko uburibwe butuma mvuga ariko nanjye nkomeza kwihagararaho no guhangana cyane ko n'ubundi narimbizi neza ko bamenye ibyo bashaka bahita banyica, nakomeje guhangana n'uburibwe sinagira icyo mbatangariza, nabo bakomeza kugenda bahinduranya uburyo bwo kumbabaza banyongera ngo mvuge ariko kubw'umutima ukomeye no guhangana natojwe nkanabiragwa na papa wanjye Alkimu Makabe nakomeje kurwana n'uburibwe bw'umubiri ndetse nkomeza kubutsinda, nabo bakomeza kunkorera iyica rubozo ribi cyane kugeza bananiwe n'ubwo nanjye nari nanegekaye nabaye intere, ako kanya Bakidesi n'umujinya mwinshi akurayo pistol ngo ampuhure (anyice) ariko akirekura imbarutso Tiger ahita amusunika bituma isasu rimpusha gato cyane rigonga igikuta, Tiger m'ubukana bwinshi ahita atangira gutongana na Bakidesi amubaza ibyo arimo, Bakidesi amusubiza ko ashaka kwikiza umwanzi waza kubatambamira mubikorwa byabo, Tiger ahita amusubiza ko kunyica atari cyo gisubizo cya nyacyo kuko n'ubundi abo dukorana baracyidedembya hanze kandi nibo babazonga cyane kurusha njye wamaze kugera mumaboko yabo bityo kundeka ndi mu*ima niyo nzira ishoboka yo kubageraho no kwikiza abanzi bose m'uburyo burambye, Tiger yamaze kubwira Bakidesi gutyo akomeza ategeka Warden guhamagaza abacungagereza bakanjyana mu*indi mfungwa, ubundi buri munsi akajya ankorera ibikorwa by'iyica rubozo kugeza uburibwe bundembeje nkavuga ibyo bashaka kumenya, Tiger yamaze kubwira Warden gutyo ahita akurayo cheq ayisinyaho ahita ayimuhereza, Warden nawe ahita amuha phone ngo yitabe umuntu uhamagaye ya sim card banyatse ngo wenda byabafasha kumenya abo dukorana, Tiger nawe ayakira avuga ngo -"ndabona ari ya numero yatwoherereje ubutumwa bugufi budutera ubwoba, bityo mbere yuko nyitaba mubanze mutegure uburyo dukurura aho abahamagaye bari ndetse n'ijwi ry'uwo tuvugana murifate amajwi naryo riraza kudufasha guhiga abo baswa bakomeje kutugendaho"
Tiger yamaze kubaha amategeko ahita yitaba phone akiyitaba, bihurirana n'uko abacungagereza bari bageze aho baje kuntwara, ntabyo gutinda bahita bavayo baramfata bankurubana shishi itabona noneho uburyo bari bamvunaguye nanirwa kugenda bahitamo kunkurura bankuruta hasi, kugeza bangejeje mubandi banyururu (imfungwa) bari bafungiwe muri block (icyumba) numero "323BC" barabanjugunyira nabo bahita banyanjama batangira kunsaka bashaka amafaranga ariko babura n'igiceri cy'atanu, uko bakabuze n'igiceri na kimwe bazabiranyijwe n'umujinya nabo bahita bansonga batangira kunkubita nabi cyane ubona bashaka kunyica, kuri njyewe niko nakomezaga kwibaza impamvu ibyo bikomeje kumbaho ari nako mbaza IMANA icyo nayicumuyeho gituma impanisha iyo mibabaro n'ibigeragezo bingana gutyo, imfungwa zo zarankubise biziramo no kwinezeza kugeza aho numva mbuze umwuka guhumeka biranga kubw'amahirwe sinzi ukuntu haje umusaza andyama hejuru m'uburyo bwo kunyitangira ngo abe ariwe bakubita, gusa akindyama hejuru bose bahise barekeraho kunkubita bajya k'uruhande bigaragara ko burya bamutinya, kuri njyewe numvise nduhutse ngwa agacuho ndasinzira, nongera gukanguka mbona ndyamye kuri kimwe mubitanda biri aho ngaho bampinduriye imyenda nambaye iy'imfungwa ndetse umubiri wanjye wuzuye ibipfuko, mukwibaza impamvu banyitayeho mbona wa musaza anyicaye iruhande andebana impuhwe nyinshi, abonye nkangutse ambaza uko meze, aho kumusubiza mubaza impamvu anyitayeho cyane kandi ntaho tu*iranye ndetse muri gereza nta muntu uba witaye kuwundi, nawe ansubiza ko n'ubwo abantu bakomeza gushaka kubaho kinyamaswa ariko ka gasigisigi ko kuba umuntu ari umuntu ntabwo kabura, ikindi kandi uko umuntu yakwigira inyamaswa kose ntabushobozi afite bwo kujugunya amarangamutima bityo nawe yabonye umwana muto cyane winjiye muri iyo gereza isanzwe izanwamo inzirakarengane n'abagambaniwe gusa bimukora k'umutima aribwo yabonye bagenzi be banyadukiriye akabitambika ndetse bitewe n'uburyo bamutinya baramwubaha bamufasha no kunkorera ubutabazi bw'ibanze mudukoresho duke bari bafite, uwo musaza akimbwira gutyo nibajije icyo bamutinyira kandi ari umusaza udafite intege ariko sinabigira birebire, ahubwo mushimira ibyo yankoreye antabara akanyitaho, nawe ambwira ko iyo umuntu yinjiye muri Pasture block ari mushya aba akeneye abamurinda kuzageza igihe azagirira ubushobozi bwo kwirinda, no kwirwanaho bivuze ko uwinjiye aho ngaho wese aba agomba kwishyura abamurinda bityo iyo ubuze ayo wishyura abakurinda, iherezo ryawe riba ryageze, ako kanya uwo musaza akimara kumbwira gutyo nahise mubaza aho umuntu akura ayo yishyura kandi abahagezwa baba basa nk'abashimuswe bitunguranye, nawe ahita ansubiza ko akenshi utanga ingwate y'imitungo usize hanze, ako kanya mubaza uburyo bemera kundinda kandi ntakintu nsize hanze, nawe ahita ansubiza ko bitewe n'uburyo ninjijwe aho ngaho ndi intere kandi nkiri n'umwana muto cyane ntabwo yantererana kuko njye ndi umujyambere mugihe we ari gutemba zivamo, umusaza yakomeje kunyizeza kundinda, nyuma ambaza impamvu ndi aho ngaho n'ababiri inyuma, ariko kubera uburyo inkuru nabwiwe na papa wanjye Alkimu Makabe zimbuza kutagira uwo nizera mpitamo kwima uwo musaza amakuru, mubeshya ko nanjye ntazi impamvu ndi aho ngaho n'ababiri inyuma, gusa nk'umuntu w'inararibonye yahise abibona ko mubeshye ariko ntiyabitindaho, ndetse ntiyongera kugira ikindi kintu ambaza ahubwo ansaba kuryama nkaruhuka ariko nta kanya na gato karashira aho hinjiye abacungagereza baza basatira aho ndyamye bambwira ko nkenewe cyane ariko umusaza arabitambika ababwira ko nk'uko babizi imfungwa yamaze gushyirwa mu*indi ntaburenganzira baba bakiyifiteho ariko abacungagereza bamusunika k'uruhande bankurubana kungufu ariko bataransohokana abandi dufunganwe bahita batabarira hafi bagota abacungagereza babategeka kumanika amaboko bitaraba bibi, abacungagereza nabo babyumva vuba barandekura basohoka bamanitse amaboko, ako kanya wa musaza avayo ampumuriza ambwira ko ubwo namaze kwinjizwa aho ngaho ubu*ima bwanjye busigaye mubiganza byabo bivuze ko ntacyo nza kuba, ako kanya mubaza impamvu banze ko abacungagereza banjyana, nawe ansubiza ko nta muntu bajyana ngo bamugarure bivuze ko bamwica, ntakundi kuri njyewe nakomeje gutangazwa n'uburyo izo mfungwa zihebye kuburyo zidatinya guhangana n'abacungagereza, gusa umusaza yahise ambwira ko ntakwiye kwirara ngo numve ko mfite amahoro asesuye kuko niba abacungagereza bashaka kunyica ntabwo bari buve kw'izima ahubwo baranteza abo dufunganwe bivuze ko ngomba guhora muritse amaso yanjye ubudahumbya.
Ntakundi ubu*ima bushya bwa gereza bwarakomeje, nk'uko tubizi uko muri gereza hamera nuko ariho hambere hari abantu bihebye bahebye ubu*ima bwabo, bakabusezeraho ari bazima, ntagikorwa kibi kiba kw'isi kitaba muri gereza kuva kumikino njya rugamba yiganjemo ubwicanyi, ibikorwa by'urukozasoni byiganjemo ubutinganyi, ubucuru*i bw'ibiyobyabwenge n'abantu, imikino y'urusimbi no gutega (betting), kuri njyewe nagumye aho muri gereza nta mutekano na muke mfite kuko bahoraga banyoherereza abanyica ariko bagasanga niteguye ngahangana nabo, n'abapagasi b'umusaza wihaye inshingano zo kundinda bakantabara, nabaye muri iyo gereza mbona abicana, abandi bakomeretsanya, abandi bahohoterwa, abandi bakorerwa iyica rubozo ribi cyane, abandi biyahura kubwo kubura icyizere cy'ahazaza habo no guhura n'uburibwe bukabije muri iyo gereza, mbese nta munsi washiraga abacungagereza bataje kuraruza imirambo, ibyo uko nabibonaga nanjye mbona hari abampigira kunyica ntazi uwabatumye byatumye niha igitekerezo cyo gukaza imyitozo njya rugamba nkazirwanaho mpangana n'abanshira akobo kuko nabonaga umusaza atazandinda iteka anshira icyanzu, cyane ko hari abandi bari bamuri hejuru, imyitozo narayikajije ndibabaza bikomeye, byose ngamije kuzabona uko nibohoza, naragiye ndakamirika kuburyo nanjye narimaze kugira umubiri ukomeye kurusha n'icyuma kuburyo icyitwa uburibwe nari narakijugunye kure noneho ubwirinzi bwo nari narabwiyujujeho impande zose aho abanyatakaga bashaka ubu*ima bwanjye bisangaga hasi batakamba cyane, noneho umunsi umwe ubwo twari twicaye turi gufata ifunguro natunguwe no kumva umusaza wanyakiriye ambaza icyo mfa n'Abamakabe, mukwikanga kwinshi mubaza impamvu ambajije icyo kibazo, nawe ansubiza ko amaze igihe aperereza kubantu bahora boherereza abanyica akaza gutungurwa no gusanga umuntu uhora ashaka abanyica ari Vice/Chairman wa Abamakabe Hotel, Hospital & Television ariwe Bakidesi.
umusaza akimbwira gutyo ntabwo byantunguye kuko narinsanzwe mbizi ko ari Bakidesi na Tiger banyoherereza abicanyi ahubwo icyantunguye ni ukumva ko uwitwa ngo ni papa wanshyize hano kw'isi ariwe ushishikajwe cyane no kumva urupfu rwanjye, ngitekereza gutyo umusaza yarabibonye ko ntashywe n'intimba y'agahinda, arongera ambazanya impungege nyinshi icyo mfa n'Abamakabe cyatumye banyoherereza aho ngaho nk'uko nawe bahamwoherereje, umusaza akimbwira ko Abamakabe aribo bamwoherereje aho ngaho narikanze, mubazanya igihunga cyane uburyo aribo bamwoherereje aho ngaho ariko ansubiza ko ntacyo yabinsubizaho kandi nanjye nanze kumusubiza, ako kanya musubiza ko impamvu Chairman Tonny na Vice/Chairman Bakidesi banzanye aho ngaho bashakaga kumenya uwo papa wanjye ariwe nyuma yo kumufatira k'ubutaka bw'Abamakabe bakamukubita nabi ndetse bakanamukurikirana aho twabaga bakamutwikira mukazu twabagamo, nkimara kubwira umusaza gutyo yabuze icyo arenzaho anyihanganisha kubw'urupfu rwa papa wanjye anshimira uburyo mfite umutima ukomeye nanjye mubwira ko abo nabanye nabo bose ikintu cy'ibanze bantoje ari ukugira umutima ukomeye ngatsinda n'uburibwe bwawo, nawe ambwira ko ntabindi yongera kumbaza byerekeranye n'uburyo mpanganye n'Abamakabe nubwo atewe impungege nabo mpanganye nabo kuburyo nta hazaza h'ubu*ima bwanjye abona nk'uko nawe kugiti cye yamaze kwiheba, umusaza yamaze kumbwira gutyo nshatse kumubaza icyo apfa n'Abamakabe cyatumye bamwoherereza aho ngaho, ahita ahaguruka aho ngaho n'agahinda kenshi, njyewe nsigara aho nibaza uwo musaza uwo ariwe wafungishijwe n'Abamakabe n'icyo bapfa, nibaza impamvu papa wanjye Alkimu Makabe atigeze amumbwiraho kandi narinzi ko ntakintu na kimwe atambwiyeho ndetse n'abantu bose bamuciye mumaso ntanumwe atambwiyeho, ibyo nkibyibaza natunguwe no kubona wa musaza azengurutswe n'izindi mfungwa z'ibikomerezwa muri iyo gereza, mpita mpaguruka vuba vuba ngenda mpirika k'uruhande abamuzengurutse mbabwira ko nihagira uwongera kuvogera umusaza ahura n'ibyago bikomeye ako kanya bahita baseka babwira uwo musaza ngo "kuki atankoresha mundwanyi ze ngo mukurireho imyeenda (inguzanyo) abafitiye ndetse mbakurireho igihombo indwanyi ze zabashizemo zibarisha muri betting?"
Abo bantu bamaze kubwira umusaza gutyo bahita bansingira batangira kumfata umunigo banshyira muby'amarere baranyereza kuburyo nabuze umwuka nkazana ifuro, umusaza abatakambira ababwira ko araza kubishyura umweenda kandi umurwano uba ejo abijeje ko azagaruza igihombo amaze iminsi abashyiramo, bityo bazashyire kundwanyi ye noneho kuri iyo nshuro ntabwo izabatenguha, umusaza akimara kubabwira gutyo abatakambira bahise bandekurira hasi niruhutsa cyane. ako kanya bamubwira ko niyongera kubarisha noneho ntaby'imbabazi bazahita bamwica n'indwanyi ze zose bazirimbure, bakimara kumubwira gutyo bahita bagenda buzuye umujinya, umusaza ahita ampagurutsa antonganya ambaza impamvu nivanga mubyo ntazi kandi n'Abamakabe mpanganye nabo batanyoroheye, nanjye musubiza ko ntabona hari abamubangamira ngo ndebere kandi ariwe wandinze kuva nagera muri iyo gereza, nkomeza mubaza ubufasha namuha muri ibyo bibazo arimo nawe ansubiza ko ntacyo nabikoraho kandi ntabushobozi mfite bwo kumufasha nanjye musubiza ko nubwo ambona nk'umwana ariko ukwezi kose maze muri iyo gereza nabonye byinshi, niga amasomo menshi kuburyo maze gukamirika kandi iteka ntawe ubura umumaro, namaze kubwira umusaza gutyo yitsa umutima gato nuko ankora k'urutugu ambwira ati ........
*Umusaza ati -"Mwana wanjye!!! ntabwo nzi niba bitakubangamiye kukwita umwana wanjye kubera uburyo m'ubu*ima bwanjye n'abo twabanye bose banzi nk'umubyeyi gito, kandi nanjye ndabizi ko abana banyuze imbere ntababereye umuntu mwiza ari nacyo gihano cyo koherezwa hano m'uburyo bwo kwihorera, rero kuba nakwakiranye impuhwe za kibyeyi nkagufata nk'umwana nibarukiye hano muri gereza ni uburyo bwo kugerageza gukosora amakosa nakoreye abana banshiye mumaboko, ariyo mpamvu nakomeje kukurinda ibibazo n'imiruho bibera hano muri gereza ngerageza kwica icyiru cy'ibyo nakoreye abo bana, ibyo bibi bibera muri ino gereza birimo kukurinda kugushora mumikino njya rugamba ntinya ko bakwica nkaguhomba kuko nawe urabizi ko gutsindwa hano bingana no kwicwa, kandi urabizi ko hano tugira udutsiko dutandukanye kandi buri gatsiko kakagira umuyobozi ndetse buri gatsiko kakaba kagendera kunkomoko zitandukanye aho tugendera kuntara zigize igihugu cyacu cya Metrobert n'ubwo intara zose zigize igihugu cyacu zidahagarariwe kuko hahanganye intara itatu gusa arizo umurwa mukuru wa Tekowa, intara ya Modini ariyo nyoboye, ndetse n'intara ya Yabisi iyi gereza ya Pasture Block iherereyemo, gusa umurwa mukuru wa Tekowa uhora utuyoboye muri byose kuko abanyururu (imfungwa) benshi biganje hano ariho baturuka ndetse n'abandi bo mu*indi ntara bakaba biyitirira AbanyaTekowa, ikindi na none abaturuka iYabisi nabo bakaba biganje kandi bakaba ari abantu bazwiho urugomo abandi bakaba barafatiwe k'umupaka baba bavanzemo abo mugihugu cya Kentlone bazwiho kuba ari ibisore binini, abandi bakaba bakaba baturuka munyeshyamba, mugihe abaturuka i Modini turi abantu basanzwe kandi tugahora turi bake maze Tekowa na Yabisi bakaduhora hejuru kuburyo indwanyi zanjye zihora zipfa umusubirizo ndetse tugahora dutsindwa ariyo mpamvu mpora mumyeenda myinshi kubwo gushaka ibikoresho byo gukoresha ntoza indwanyi zanjye, ngashishikariza n'abakire babettinga gushyira kundwanyi zanjye ariko bakaribwa umusibirizo ariyo mpamvu bari bari bangose ngo bangirire nabi kuburyo mpora niteguye ko ndi munzira zo kwicwa, ikindi no kuba mbijeje ko mfite indwanyi bagomba gushyiriraho izagaruza ayo bariwe yose n'imyeenda mbafitiye kwari ukugira ngo bakurekure batakunyicira mumaso naho ubundi nta ndwanyi nimwe nsigaranye kuko n'imwe narinsigaranye nayitakajeho imbaraga zose zishoboka iherutse kwicwa na champion wa Pasture block uhagarariye Tekowa, bityo ikintu kindaje ishinga muri iyi minsi ni ugushakira aho ngushinganisha mbere yuko nicwa aribwo nabanje guperereza nshakisha abahora bashaka kukwica nza kumenya ko ari Abamakabe, ibintu byahise binca intege nkiheba mbona ko ntaho uzabacikira nyuma yo kwicwa kwanjye kuko ntawundi muntu wabona ubushobozi bwo kukurinda nkanjye ufitanye isano n'Abamakabe.
Umusaza amaze kumbwira iby'ayo maganya n'impungege z'ubu*ima bwanjye afite, kuri njyewe icyo nahise ngumishaho intekerezo ni isano afitanye n'Abamakabe, nsubiza ubwonko inyuma kumateka y'Abamakabe papa wanjye Alkimu Makabe yambwiye nkomeza guhuza amasano y'Abamakabe nshaka uwo musaza muri ayo masano y'Abamakabe ariko ndamubura burundu, nibaza impamvu we papa atamumbwiyeho, ndetse nibaza n'icyo Tiger yamuhoye kandi nziko abo yabonaga nk'ikibazo ari Alkimu Makabe, Adulice Makabe n'abana babo bombi Jesabelle Makabe na Berton Makabe gusa, ibyo nkibyibaza nahise mbaza uwo musaza uwo ariwe n'isano afitanye n'Abamakabe, nawe mukiniga n'agahinda kenshi ambwira ko atunguwe n'uburyo nshishikajwe no kumenya uwo ariwe n'isano afitanye n'Abamakabe aho guhangayikishwa n'ubu*ima bwacu twembi buri mubyago by'urupfu, ako kanya mubwira ko ibyo bitampangayikishije na gato kuko kuva mubwana natojwe kwirinda no kurinda abankikije bityo ashyire umutima mugitereko kuko niteguye kumurinda urupfu, mpesha ishema intara yacu ya Modini, ako kanya mukwikanga ambaza icyo nshaka kuvuga musubiza ko kuri iyo nshuro niteguye guhagararira Modini neza kandi nawe nkamuhesha ikuzo n'icyubahiro muri Pasture block kuko umuyobozi ufite indwanyi iyoboye niwe usigara ayoboye gereza yose nk'umwami abandi bagasigara ari abagaragu.
umusaza nkimubwira gutyo kwihangana byaramunaniye aseka ambwira ko atarazi ko ngira amashyengo, hashize akanya ahindura isura ansaba kugabanya amashyengo n'imikino kuko urupfu ruturi k'umutwe, nanjye mubwira ko no m'ubusanzwe ntakunda ibintu birimo amashyengo kuko hari umuntu ushobora gukomeretsa wibwira ko ari amashyengo n'imikino kandi we abifitemo amateka akomeye amukomeretsa umutima bityo nanjye ntabwo nazana amashyengo k'urupfu kandi rwarantwaye abantu benshi nkunda, bityo ibyo mubwiye byose abyakire ko nkomeje kandi ukwezi kose kukaba gushize nitoza ntegereje uwo munsi kuko uko indwanyi ze zicwaga na Modini yacu ihatera ikuzo narabibonaga. umusaza namaze kumubwira gutyo noneho arikanga, imihangayiko imubana myinshi ambwira ko urugamba nshaka kwinjiramo ari urw'abagabo atari urw'abana batarashiramo amashereka nkanjye, nanjye mubwira ko nshobora kuba ndi umwana mumyaka ariko mubikorwa n'ibitekerezo nkaba ndi umugabo wujuje ibyangombwa byose, namaze kumubwira gutyo nkomeza musaba kungirira icyizere nkamwereka icyo mfite n'icyo nshoboye ariko ampakanira ambwira ko adashaka kumpomba kandi arinjye yarasigaranye, nanjye mwibutsa ko n'ubundi nibabura umuntu urwana twembi bazatwica bityo byibuze niba atanyizeye andeke njye m'urugamba nidutsindwa tukicwa ntabwo tuzaba dupfuye nk'ibigwari kandi ntabwo tuzaba dupfuye urupfu rw'imbwa. umusaza naramuhatirije ndamutitiriza birangira abuze uko agira anyemerera kurwana, ako kanya ahita atanga izina ryanjye "Neco" kubashinzwe imikino, gahunda y'uko imikino ipanzwe ihita isohoka ivuga ko nzabanza ngahangana n'uhagarariye Yabisi saa tatu za mugitondo noneho utsinze agahurira final na champion wa Pasture block usanzwe ukomoka i Tekowa saa tatu z'ijoro, ababettinga bashishikariye kugura nubwo abanguze bari mbarwa kuko ntawe warumfitiye icyizere cyane ko narinkubiye n'inshuro nyinshi, umusaza we yahise anjyana mumwiherero atangira kunganiza ankomeza, ansaba kuza gutsinda nanjye mubwira ko kuva mubwana bimwe mubintu by'ibanze natojwe no guhora ntsinda birimo, igihe cyarageze njya kuryama, ijoro ryose ndara ntekereza urugamba mfite nsinzira m'urukerera nkanguka umusaza ariwe umbyukije ansaba kujya do**he mukugaruka nsanga yanteguriye imyambaro ndibuze kwambara, yose maze kuyikubitamo ampobera anyifuriza amahirwe masa ubundi twerekeza aho urugamba rwambarira, kuhagera nsanga uwo duhanganye yahageze kare arimo kwimurika bamuha amashyi y'urufaya, njyewe bakimbona banyakiriza za buuu!!! nyinshi bazivanzemo kunkomeera kwinshi bansha intege ngo ntacyo ndibukore kundwanyi yabo, kugeza n'ubwo batangira kungereranya n'urushishiri ruhanganye n'igisamagwe ariko umusaza ansaba gushyira umutima k'urugamba gusa ntitaye kubafana kuko ubusanzwe abafana bakururwa n'ibyo umuntu akora batitaye k'umuntu ubikora bityo ntintungurwe no kuza kumva abankomeeraga aribo bari kumpa amashyi naho uwo basingiza bakomera amashyi ariwe bariguha za buuu!!, umusaza yamaze kumbwira gutyo musubiza ko umutima wanjye utitaye kuby'abafana bavuga cyangwa uko bamfata ahubwo witaye k'ubu*ima bwacu kandi uburemere bw'icyo ndwanira akaba aribwo bumpa intsinzi nk'uko umukurambere wacu Jordan Makabe yabivuze muntambara yo kwibohora n'ubwigenge barwanya abakoloni bari barabatsikamije ubucakara n'iyicarubozo, namaze kuvuga gutyo umusaza ashimishwa n'uburyo nzi amateka yaranze igihugu n'intwari zacyo, ubundi ansezeraho ninjira mukibuga (ring) cy'urugamba muri njyewe mpita niha gahunda yo kutaza gukoresha imbaraga nyinshi m'uburyo bwo ku*igamira izo nza gukoresha kuri final, ako kanya nitegereza icyo kigabo cy'ingagari kandi kinini uburyo kigize kabamba ubona cyifitiye ibyizere byinshi, kuri njyewe niha gahunda yo gukoresha imbaraga z'ubwonko gusa nkagifatirana n'icyizere n'ubwiyemezi bicyuzuye, mpita nigira nk'uwagize ubwoba, ntabyo gutinda umusifu*i atangiza umukino adusaba kubanza gusuhuzanya, tukimara gusuhuzanya urugamba ruhita rwambikana, intambara irarema abafana barafana biracika induru iba nyinshi bose bafana icyo kigabo duhanganye, mugihe njye umufana narimfite ari umusaza gusa, umurwano wakomeje kujya mbere nanjye nkomeza umupangu wanjye wo kwerekana ubwoba gusa, ikigabo nacyo kiranyadukira gikomeza kunyataka nanjye nsubira inyuma, icyo nkora ari ugukinga gusa, abafana nabo si ugufana batangira kumusaba kunyica vuba bamubwira ko ntamwana usya bityo ankubite anyoherereze kuvoma, mumwanya muto ikigabo gitangira kunshyira hasi nanjye mukugwa hasi nkigira nk'umuntu utagishoboye guhaguruka ngo ndwane, nacyo uko kinshira hasi kigahita kirangamira abafana kibiyereka kibabwira ko gitsinze, nabo bakagishimagiza cyane, mukanya gato njye nari namaze kumubara neza mvayo kumiguruko idasanzwe inkokora n'amavi aribyo nashyize imbere uko nakavuyeyo nagurutse mugwira n'amavi mw'isura ndetse mumanurira inkokora m'umutwe icyarimwe, ikigabo kimanuka hasi nk'umutumba, kureba mbona cyataye ubwenge kimeze nk'icyarangiye, abafana n'abaherwe baraho barumirwa bifata k'umunwa ariko nubwo bose bari bifashe k'umunwa bumiwe habuze n'umwe umpa amashyi, gusa uko nakazengurukije amaso mubari aho ngaho nanejejwe no kubona umusaza yishimanye na babandi bari bamumereye nabi bamwishyuza kuko gutsinda kwanjye bigendanye nuko narinkubiye bahise bagaruza ayo bari barahombye n'umweenda umusaza yarabarimo, ntabyo gutinda nabajije umusifu*i icyo ategereje ngo yerekane uwatsinze ariko ansubiza ko yemeza uwatsinze aruko umwe apfuye ako kanya mubaza ibipimo bapimisha bemeza ko umuntu yapfuye ansubiza ko ari ukubona atabyutse nanjye mubwira ko uwo nkubise atabyutse, nawe ansubiza ko ariko akinyeganyega, nanjye mubwira ko ibyo ntabyitayeho icyangombwa nuko atabyuka ndetse musaba kubara amasegonda, nawe abara amasegonda 60 asaba ikigabo guhaguruka ariko biranga burundu, umusifu*i ahita anyerekana nk'uwatsinze, ikigabo bagikura aho nanjye umusaza aza kunyakira ambwira ko muhesheje ishema ndetse mukuraho n'igisuzuguriro, ntabyo gutinda muri byinshi naragiye nitegura final, amasaha nayo ntatinda munzira, final yarageze noneho kuri iyo nshuro naringiye guhangana n'umugabo wari umaze imyaka ibiri ari champion kuburyo nta ndwano n'imwe aratsindwa cyane ko ari nawe wahagarariraga gereza yacu no muyandi marushanwa y'imikino njya rugamba yaberaga mugihugu m'uburyo bwo kwerekana ko Pasture block ikora neza kandi n'imfungwa zikaba zihabwa ubwisanzure n'uburenganzira bwose zigenewe burimo n'imyidagaduro, ibyo byose bikaba byari uburyo bwo guhishira urugomo n'ibikorwa bibi bibera muri gereza yacu noneho ikirenzeho uwo mugabo twari tugiye guhangana ntabwo yari imfungwa nkatwe ahubwo kugera muri Pasture Block kwe nuko bari baramuguze (requitment) kuko n'ubusanzwe iyo gereza yarimo ingeri nyinshi z'abantu kandi n'uburyo bageze muri iyo gereza bukaba butandukanye kure cyane kuko harimo abashimuswe kubw'akagambane, abakatiwe n'inkiko, aboherejwe kugororwa, n'abaje nk'abari kwihisha kubw'ibyaha runaka bakoze ndetse na bamaneko babaga boherejwe kuneka zimwe mumfungwa.
Ntabyo gutinda umukino waratangiye na none nta bafana narimfite ndetse kuri iyo nshuro barantukaga ngo ndi umujura kuko mfatirana abantu barangaye akaba aribwo ntsinda, gusa ibyo ntabwo narimbyitayeho kuko narimbizi ko abantu ari nta munoza, ariyo mpamvu ibyanjye byose nabikoraga m'uburyo numva neza ko bukwiye kandi mpamanya n'umutimanama wanjye ntitaye kubyo abantu baza kumvugaho kuko narimbizi neza ko ntakintu na gito wakora cyanyura bose kuko n'ubundi imitima yacu idateye kimwe bivuze ko tudashobora kumva ibintu kimwe kandi ngo duhuze kungingo runaka. umurwano wakomeje kujya mbere kuri iyo nshuro nari nirekuye ndwana n'ishyaka ryinshi k'umuvuduko n'imiguruko, umugabo muzenguruka impande zose nubwo yarafite uburambe n'imbaraga bihambaye kundusha, ndebye mbona ntaza kumushobora nishakamo icyo nkora cyane ko aho ntamutoza uhaba ngo arakugira inama ikindi kandi nta karuhuko na gato kabagamo ngo urabona akanya ko kwitekerezaho, ako kanya mpita niga uburyo bwo kwirukansa umugabo, ndetse ngatinza umurwano kugeza arushye kuko abantu banini bananirwa vuba, ibyo nabikoze nirinda ko amfatirizaho kugeza mbonye ko amaze kunanirwa, ubundi mwiyahuraho ntangira kumuhata icyo bise imigeri, ingumi, amavi n'inkokora, umugabo twarwanye inkundura kuburyo habuze utsinda undi dukomeza guhatana nkamutera nawe antera, akampusha nanjye muhusha, urugamba rwararemye rubura gica kuburyo twahatanye amasaha abiri yose kugeza ubwo namubaze nkamusimbukira n'imigeri napimye kumavi amagufwa agatangagara umugabo abura uburinganire, mugihe akibura uburinganire ndongera mukubita ibipfuntsi byo mumbavu, ubundi sinamuha agahenge ndamusimbukira mu*inguriza amaguru mw'ijosi ndarikebanya, umugabo yisanga hasi naho musangayo muhata icyo bise igipfuntsi mw'isura kugeza ansabye imbabazi ambwira ko afite umugore n'abana hanze nanjye sinita kuba amaze imyaka ibiri yica abandi ndamureka, umusifu*i amuha umunota wo kuba yahagarutse ariko biramunanira nawe mba ndamutsinze abafana batangira kumbwira ngo mwice arabarishije ariko mbahakanira nzunguza umutwe, ntabyo gutinda umusaza wari wamaze kwambikwa ikamba ry'ubwami akurayo umudari n'igikombe arabimpereza, ubundi Modini isigara iyoboye gereza, bivuze ko arinjye ugiye kujya mpagararira Pasture block mumikino njya rugamba hanze ya gereza, ibyo byatumye ntangira gupangiramo uburyo bwo kuzacika gereza, ariko ibyo ntabwo byampiriye kuko barebye dossier yanjye basanga mfungiwe aho ngaho kubwo gushimutwa bituma banga ko mbahagararira batinya ko nabateza Leta n'itangazamakuru, gusa na none sinacika intege nkomeza umupangu wo gucika gereza niga iyo nyubako yose nshaka inzira nanyuramo nshika ariko ndayibura burundu ndetse n'umusaza aza kubibona ko nshaka gucika ansaba kuva muri izo nzozi kuko iyo gereza kuva yabaho ntamuntu urabasha gucika keretse wenda uwagambanye n'abacungagereza. nanjye mubwira ko mfite mission nyinshi kandi zihutirwa zitanyemerera gutinda muri iyo gereza, nawe abonye ko namaramaje ansaba kubitwara gake ndetse ansezeranya kuzamfasha kuko gucika gereza atari ibintu byo gupfa guhubukirwa kandi ntabwo ari ibintu umuntu yategura ari umwe ndetse abikore ari umwe ngo bicemo, umusaza naramwumviye nawe anyizeza kumpa umupangu mwiza vuba nk'umuntu ufite uburambe muri iyo gereza kundusha kuko amazemo imyaka icumi yose, ukwezi kwarinze kwirenga tutarabona umupangu w'uko nacika, ndetse bangarura no mumikino njya rugamba ntegereza umurwano wa final, kuri iyo nshuro njye n'uwo duhurira final badusaba kwitabira ikiganiro kibera kuri radio ya gereza ngo twivuge ibigwi n'imyato mukiganiro mpaka cyo gusererezanya m'uburyo bwo gukururira abafana kwitabira umukino ari benshi, nuko ninjira muri studio ntegereje uwo duhangana waruhagarariye Tekowa nyuma y'uko yari yatsinze umunyaYabisi, mukanya gato mbona havuyeyo umugabo w'igisore wambaye ingofero y'ikizuru ahishe isura, ariko uko aza atambuka n'intambuko ye ntangira kujya m'umurujijo nibaza ibiri kuba kumaso yanjye, kuko iyo ntambuko atari ubwambere nyibonye, nakomeje kwitegereza uwo mugabo uza ansatira ari nako mumatwi yanjye hatwarwa n'urusaku rw'amajwi y'abafana avugira kuri radio baririmba izina ryanjye "Neco", umugabo akimara kwinjira muri studio yakuyemo ingofero yamuhishaga isura, yubura amaso andeba, asanga nanjye nakomeje kumwitegereza cyane, mukumara guhuza amaso nkubitwa n'inkuba, nibaza ibyo mbona niba ari impamo cyangwa niba ndota nyuma yo guhuza amaso n'uwo mugabo ngatungurwa no kubona uwo mugabo ari......
LOADING EPISODE 4
DESTINY IS MY INSPIRATION