Majestic Danny

Majestic Danny BE WHO YOU ARE WITHOUT COMPARING WOTH OTHERS - THAT'S WHAT JEHOVAH WANT FOR US

10/07/2026

Ashton Hall fail to pull two moto cycles long time as 🌍 arleady do its

10/07/2026

Muri uyu mwaka 44 bamaze guhitanwa n'inzoga zitujuje ubuziranenge. Nawe zirinde kugira ngo umubarw udakomeza kwiyongera 🇷🇼

09/07/2026

Some people smile but wanna see you down 🇷🇼

08/07/2026

Hirya no hino mu gihugu ibura ry'inyama rikomeje kuba ikibazo mu mabagiro, by'umwihariko mu mugi wa aho 1kg kiri kugura hagati y'ibihumbi 10 na 13, ibyanatumye kuri ubu zirimo guhaha uwifite kubera icyorezo cyugarije amatungo cyane cyane Inka 🇷🇼

08/07/2026

Nyuma y’iminsi hari amakuru avuga ko Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yaba yaratawe muri yombi, amakuru yizewe ahamya ko yajyanywe mu kigo ‘Isange Rehabilitation Centre’ i Huye, aho agiye gufashwa kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge.

Amakuru y’uko Shaddyboo yajyanywe muri Isange Rehabilitation Centre yayahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wemeje ko yoherejweyo ku bushake bwe. 🇷🇼

08/07/2026

Zinga utwo tuguru twawe ubu mfite my girl friend, now i will block you, your family, your mother, your father, your brother eeehh 😁😁🤠🤠🤓🤓 🇷🇼

07/07/2026

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo bwatangaje ko bwongereye imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwishyura Ubwisungane mu Kwivuza (CBHI), aho usibye kwifashisha amategeko abigenga, bunakoresha ubutumwa bwo muri Bibiliya bugaragaza akamaro ko kwiteganyiriza ubuzima.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, hagaragajwe ko abaturage bakwiye kumva ko kwishyura Mituweli atari ugusohoza inshingano ziteganywa n'amategeko gusa, ahubwo ko ari n'igikorwa cyo kurinda imibereho myiza y'imiryango yabo.

Mu mirongo yifashishijwe harimo uwo mu gitabo cy'Imigani 27:12 ugira uti: " Umunyabwenge abona ibyago akabyihisha".

Hifashishijwe kandi umurongo wo muri 1 Timoteyo 5:8 ugira uti: "Niba umuntu adatunga abe, aba yihakanye ukwizera".

Ubuyobozi bw'Akarere busobanura ko kwishyura Mituweli hakiri kare bifasha umuryango kwiteganyiriza ibihe by'uburwayi no kugabanya ingaruka zaterwa no kutagira ubwishingizi bw'ubuzima.

Mu butumwa bwatanzwe hagira hati: " Kuko umurimo ari uwa kare, kandi uwo uzaheka ukaba utamwicisha urume,buri wese niyishyure mitiweri uyu munsi".

Bwanasoje bwibutsa abaturage ko kubungabunga ubuzima ari inshingano ya buri wese, bugira buti: " Kwita ku buzima ni inshingano ya buri wese,kandi ni ugushyira mu bikorwa, ihame ry’ijambo ry’Imana".

Akarere ka Gasabo kavuga ko ubu bukangurambaga bugamije kongera umubare w'abaturage bitabira gahunda ya Mituweli, kugira ngo buri muryango ubashe kubona serivisi z'ubuvuzi igihe zibaye ngombwa no kurushaho kwiteganyiriza ubuzima.
🇷🇼

07/07/2026

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2026, abanyeshuri 277,452 bo hirya no hino mu Rwanda batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza (Primary Leaving Examinations - PLE), bitegura kwerekeza mu mashuri yisumbuye.

Nk'uko imibare yatangajwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) ibigaragaza, abakobwa ni 154,351 mu gihe abahungu ari 123,101. Ibi bizamini birimo gukorerwa mu bigo 1,182, bikitabirwa n'amashuri 3,895, bikanakurikiranwa n'abagenzuzi 14,797.

Ingengabihe y'ibizamini igaragaza ko ku munsi wa mbere abanyeshuri bakoze imibare (Mathematics) mu gitondo, nyuma ya saa sita bakora Ikinyarwanda. Ku wa Gatatu bazakora Icyongereza n'Isomo ry'Imibereho Myiza n'Amadini (Social and Religious Studies), mu gihe ku wa Kane bazasoreza ku Isomo rya Siyansi n'Ikoranabuhanga ry'Ibanze (Science and Elementary Technology).

Ku rwego rw'igihugu, itangizwa ry'ibi bizamini ryayobowe na Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette.

Minisitiri Nsengimana yasabye abakandida gukorana ituze, bakirinda ubwoba no kwizera ibyo bize kugira ngo bazitware neza muri ibi bizamini.

Yagize ati: " Mubyitondere musome, mukore iyo bwabaga, mbifuriza ko mutsinda. Muzarwubaka mukomereje aho abandi bazaba bagejeje twizeye ko mutazadutenguha."

NESA yatangaje kandi ko muri aba bakandida harimo abanyeshuri 928 bafite ibibazo byihariye (Special Educational Needs), barimo 376 b'abahungu na 552 b'abakobwa. Abo banyeshuri bateganyirijwe ubufasha bwihariye burimo inyandiko z'imyandikire minini, inyandiko za Braille, igihe cy'inyongera, abasemuzi b'ururimi rw'amarenga, ibikoresho by'ikoranabuhanga bibafasha n'ababunganira mu gukora ibizamini, hakurikijwe ibyo buri wese akeneye.

Uyu mwaka umubare w'abakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza wiyongereye ugereranyije n'umwaka wa 2024/2025, aho wari 220,927, bikagaragaza izamuka rikomeye ry'abanyeshuri bageze ku rwego rwo gusoza amashuri abanza mu Rwanda.
🇷🇼

07/07/2026

Umwana w'umukobwa w'imyaka 16 wo mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, yapfuye nyuma yo kwiyahura, nyuma y'uko habayeho kutumvikana mu muryango ku bijyanye no gukoresha telefone.

Amakuru avuga ko ibyabaye byabaye ku wa 4 Nyakanga 2026. Uyu mwana wigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye yari amaze iminsi acumbitse kwa mukuru we, aho bivugwa ko yari yaramenyereye gukoresha telefone igihe kinini.

Kubera impungenge z'uko iyo telefone yamurangazaga, mukuru we yafashe icyemezo cyo kuyimwambura, ibintu byateje amakimbirane hagati yabo bituma asubira iwabo.

Ageze mu rugo, ikibazo cyarakomeje kuko mukuru we yagerageje kuganiriza nyina kugira ngo bashakire hamwe igisubizo, ariko na we agaragaza ko yari asanzwe afite impungenge z'ingaruka zo gukoresha telefone cyane.

Bukeye bwaho, uwo mwana yasohotse mu rugo asa n'ugiye gutembera, ariko nyuma aza kuboneka yiyahuye akoresheje umushumi.

Nyina yavuze ko nta mpamvu yari afite yo gukeka ko umwana we ashobora gufata icyemezo nk'icyo.

Yagize ati: “ Yari umwana mukuru.. Sinari kumukurikira ngo mubaze ngo agiye he kuko numvaga agiye hafi ari buhite agaruka nta kibazo cyari gihari”

Mu mugoroba w'uwo munsi, abana bari bavuye gushakira amatungo ubwatsi ni bo babonye umuntu umanitse mu giti, begera kureba basanga ari uwo mukobwa.

Nyina yakomeje agira ati: “ Baransubiza bati hano hari umwana uri kunanaba mu giti kandi ni uwawe. Ubwo ndagenda nsanga koko umwana wanjye yimanitse yazanye urufuzi rwinshi mbese byarangiye.”

Nyuma y'iyo nkuru y'incamugongo, umurambo wajyanywe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma riteganywa n'amategeko, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana iby'uru rupfu.
Iyo umuntu agaragaza ibimenyetso byo kwiheba cyangwa kugira ibitekerezo byo kwiyahura, ni ingenzi ko ahabwa ubufasha bwihuse binyuze ku muryango, inshuti cyangwa inzego z'ubuzima, kuko kubiganiraho hakiri kare bishobora kurinda ubuzima.
🇷🇼

Address

Muhanga
Kigali
THEBEST

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Majestic Danny posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share

Category